Banyarubuga mwese, nongeye kubasuhuza. Hari hashize iminsi ntandika ku rubuga kubera imirimo myinshi maze iminsi ndimo. Nk’uko umutwe w’amagambo ubyerekana, nifuzaga ko tuganira ku bintu bijyanye n’itegekonshinga.
Itegekonshinga ni urutonde rw’amabwiriza agenga imiyoborere, agasobanura inshingano n’imyitwarire mu buyobozi bw’igihugu runaka. Itegekonshinga rero nshaka ko tuvugaho uyu munsi si iry’u Burundi, cyangwa se Congo Democratique cyangwa se u Rwanda, cyangwa se ikindi gihugu, ahubwo ni itegekonshinga ryo mu ijuru. Impamvu nshaka ko turivugaho, ni uko maze iminsi mbona ibibazo binyuranye hano kuri ishimwe.com ndetse no kuri PraiseVoice.com ariko nsanze ari ibibazo bifite ishingiro kandi benshi bagenda bahuriraho.
Mu kuganira ku itegekonshinga rero, reka mbanze mvuge ku bintu bimwe biriranga (irya hano mu isi).
- Rireba abantu bose ritataye kucyo umwe aryita. Ntabwo rihindurwa n’uko umuntu umwe ahisemo kurifata.
- Riba ryanditse kugirango n’ibizahinduka bizabe bifite aho bibarizwa (reference) mu gihe habayeho impinduka.
- Riba rifite ukuri kumwe (kureba icyo gihugu) kabona naho abagituye bashaka kurisobanura uko bishakiye (interpretation). Niyo mpamvu ritorwa. Mu by’ukuri kuritora ni nko kwemeza ko rihagarariye abanyagihugu bose!
- Abatazi icyo rivuga cyangwa se badashaka kumenya ibyo rivuga nibo ahanini bisanga mu ruhande rw’abitwa “abigometse ku butegetsi“. (Kwigomeka ku butegetsi no kurwanya ubutegetsi ntabwo ari kimwe).
- Riba risobanutse ku buryo bidateza kuvangavanga ibintu cg kudasobanukirwa neza (ambiguities / ambiguïtés).
- Rijyana n’ubwenegihugu (Identité Nationale / National identity).
Hari n’ibindi biriranga ariko ibi nibyo bya ngombwa. Mfite impamvu aribyo mvuzeho cyane.
Muri Luka 17:21 hatubwira ko ubwami bw’ijuru buri kumwe na twe. Ni ukuvuga ngo hariho ikindi gihugu cy’ijuru nk’uko abizera tubizi. Mu mitekerereze yanjye, numva niba kiriho kigomba kugira ibikiranga n’imyitwarire y’abagituye cyangwase se abifuza kugitura nk’uko iyo uvuye mu Rwanda ukaza kuba muri Canada haba hari imyitwarire Leta y’aho ugiye (Canada) iba ikwifuzaho. Igihugu cyo mu ijuru ntabwo gifite reta ikorera hano mu isi ariko, itegekonshinga rikigenda ritubwira ko abatuye muri ino si (jye nawe) bashobora kugitura, ariko hari ibisabwa. Ibyo byose birasobanuye muri iryo tegekonshinga. Abenshi mubashaka gutura icyo gihugu (Abakristo cyane cyane) bajya bantangaza. Muti kuki? Kubera ko badashaka kuvuga kuri iryo tegekonshinga rivuga ibyo mu gihugu bashaka kubaho, cyangwa se bagashaka kubivugana n’abo “bumva ibintu kimwe“, cyangwa se mu yandi magambo n’abo bahuje irari! Abandi bo ntibashaka no kuryumva (iryo tegekonshinga). Ni nko kumbwira ngo urashaka kuba umunyarwanda no kuba mu Rwanda cyangwa se gukora na Leta y’u Rwanda wenda uba hanze y’igihugu, ariko ntushake kumva uko Leta y’u Rwanda ikora! Ikibazo rero mfite ni iki : KUKI ABAKRISTO BATINYA KUGANIRA KURI BIBILIYA (Itegekonshinga ryo mu gihugu babamo)?
Impamvu zishoboka ni nyinshi, kandi ingaruka nazo zizaba nyinshi. Impamvu nyamukuru ariko ni iyo kubanza kwemera iryo tegekonshinga. Ryandikwa sinari mpari nk’uko irya Canada cyangwa se iry’u Rwanda nabwo ntari mpari, ariko rirandeba nabishaka ntabishaka. Kandi nawe usoma ni kimwe…
Muri za ngingo zo haruguru reka turebe iby’itegekonshinga ryo mu ijuru
- Rireba abantu bose rititaye kucyo umwe aryita.
Niba ari itegeko rireba abajya mu ijuru, nkaba mvuga ko ariho njya, rirandeba, nawe kandi, rititaye ko tubyemera cyangwa tukabyanga. Muri make ntirihinduka kuko nintarifata nk’ukuri, uwundi azarifata uko riri, kandi naho yaba umwe gusa ukuri kuguma ari ukuri! N’abataryizera rirabareba.
- Riranditse!
Naje mu isi ndisanga, kandi nzayirisigamo (Yesu nazaba ataraza)
. - Rifite ukuri kumwe: Abajya mu ijuru barangwa n’urukundo kuko Imana ari Urukundo, kandi nk’uko Yesu yivugiye ati “nta tegeko risumba iry’urukundo” (Mariko 12:30-31). Aha nabonye abantu benshi bahatinda bakagerageza no gusobanura cyane, kandi birasobanutse!
Rifite ukuri kumwe, naho mu isi habamo amadini miliyari zingahe buri wese mu isi afite irye, byanze bikunze habonekamo abo byayobeye kubera ukuri ni kumwe kandi ntiguhindurwa n’uko tugusobanuye. Cyane cyane iyo dushaka kunezeza kamere zacu no kugundira imihango yacu y’idini! Yesu yaravuze ngo “Nijye nzira n’Ukuri n’Ubugingo”! (Yohana 14:4-6). Yongeye ati “Ntawe ujya kwa Data ntamujyanye”. Naho wateka ibuye rigashya, nta Yesu, ni uburenganzira bwawe kugerageza ariko…well,.. ntaho uzagera kuko mu ijuru si mu isoko.
- Abadashaka kuribona uko riri ni abigometse ku butegetsi bwo mu ijuru.
Ndabizi ko aya ari amagambo aremereye, ariko nk’uko nabivuze haruguru ibi simbivuga kuko nageze ahadaterwa amabuye, ariko mbivuga kuko nanjye birandeba. Niba mpisemo kugenda binyuranyije n’iryo tegekonshinga ryanditswe, byangira iwogometse ku butegetsi. Abigometse rero bo barahari kandi ni benshi cyane. Badashaka no kumva iby’iryo juru, cyangwa se bashaka kujyayo nk’uko bajya mu bikari byabo, ariko bakirengagiza ko nabyo bifite amabwiriza. Iyo bitaba ibyo Yesu yari gufungura amarembo buri wese akinjira!
- Rirasonutse bihagije.
Muri Yesaya we haratubwira ngo iyo nzira izaba iyo kwera no gukiranuka. Ndetse n’abaswa ntibazayiyoba. (Yesaya 35: 1+). Jye impamvu mvuga ngo rirasobanutse ndebera kuri Yesu. Ibintu yitayeho cyane (umutima uca bugufi nk’uw’Umwana, Urukundo rutaryarya,…) nibyo binyereka ko ubwami bw’Imana atari ibintu “bihambaye cyaneeeee” nk’uko abagendera mu kidini bakunze kutwereka. Niba usoma bibiliya uzatangazwa n’uko Yesu yagaragara nk’uwibasira abafarisayo n’abanditsi (abanyedini). Kubera iki? Kubera ko bitaga ku bintu bidafite aho bihuriye n’ubwami bw’ijuru. Ahubwo bakibagirwa ibikwiriye (imitima), kuko ubwami bw’Imana butangirira mu mutima w’umuntu ntabwo butangirira mubyo umuntu akora cyangwa yirirwa aririmba kuko benshi bakora ibyo batanizera kubera inyungu zinyuranye cyangwa izindi mpamvu (influences).
- Identité National/ National identity (ubwenegihugu).
Abanyarwanda bafite ibibaranga. Abarundi nabo ni uko, n’abandi bose. Muri ibyo harimo nk’umuco, ururimi, amateka n’ibindi. Ibyo byose hamwe nibyo “Ubwenegihugu”/Identité Nationale/ National identity). Niyo mpamvu igihugu cyabuze bimwe muri ibyo kiba gifite ibibazo.
Noneho rero…Abantu bajya mu ijuru (cyangwa batangiye kuribamo hano mu isi – ibizera by’ukuri) bafite ibibaranga bahuriyeho kabone n’aho baba basengera mu madini atandukanye! Bagira imvugo yabo, bagira amateka yabo, ingeso, imyitwarire,… ariko ikiruta byose, bubaha itegekonshinga ry’igihugu cyabo!
Niyihe mpamvu rero nanditse ibi byose? Nabyanditse kugirango nkangurire mwe mwese mukunda Imana, mwese musenga mwaba musengera muri gahunda cyangwa se musenga uko mubyumva, mwe mwese mwiyita abakristo (ababaho nka Kristo cg abizeye Kristo), ngo mutangire mufate ijambo ry’Imana nk’amata y’abashyitsi. Niryo rituranga, niryo rituyobora, niryo ridukomeza, niryo rihishe amabanga yose aranga ubwami tumaranira. Yaba ayo tuzi n’ayo tutazi!







Imana iguhe umugisha ntako ubutagize mukutubwira no kudusobanurira ivyico gihugu co mwijuru.
Ese nkubu tuzitwazako ataco twabwiwe canke ataco twumvise?
Ahaaaaaa.Abafise amatwi yokumva nitwubumve.
Mu rugendo nta muhanga ubamo. Twese ni ukungurana ibitekerezo no gufashanya mu rugendo kuko twese icyo twifuza ni ukugerayo amahoro.
janvier mbere ya byose ngusabiye umugisha utagabanije pe.kandi imana yanjye nsenga ikomeze ikumpere ubwenge nka bwabundi yari yarahaye saromo.kubera ko iri hanga uyoboye mwana wa mama rekareka ni mbaraga za yesu zonyine.weho komera gusa kumurimo yesu yaguhaye naho wagirango benshi amatwi yo kumva twayahaye imbwa zirayaryo.weho ihangane gusa naho yabumwe cg 20 bemeye gukurikiraza itegeko nshinga mwijuru impundu zizavuga pe.ntako utagira mwana wa mama nuko ubwira ibipfamatwi.
Mbega ukuntu bizaba bishimishe gutura muri icyo gihugu ! Nkuko tumaze kubibona, amategeko y’icyo gihugu aroroshye rwose, kandi na visa yo kucyinjiramo n’ayo ni ubuntu, ndetse na ticket izatugezayo n’ayo ni ubuntu.
Ni mureke tuzane ibibazo byacu tubiture Yesu. Kandi nkuko yabidusezeranije( Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. (Matayo 11:28).
Janvier, amahoro y’Imana akomeze kubana nawe, kandi ikongere ubwenge kugirango ubu butumwa bwiza utugezaho bushobore kugera kuri benshi kandi buhindure imitima n’imibereho yacu.
Mwiriweho mwese,
@ Christine: Imana nawe iguhe umugisha kunsubizamo imbaraga no gusengerana kuko twese muri uru rugendo nk’uko mpora mbivuga, nta muhanga warwo!
@Charles: Merci pour les encouragements. Ubaye ufite amasujets wayatugezaho nawe da! Nabonye indirimbo z’abagenzi nkeka ko waba udafite. Ubwo numfata neza nzakubwira
kimenyi nawe ngusabiye umugisha mu bantu dufi bakwiye kugirira akamaro abandi burya nawe urimo ahubwo nuko mbona ugenda ugahera.dore ntabwo wadusobanuriye neza watwijeje ko kugera mwijuru byoroshye ariko abarimo gusoma ibyo wanditse ntiwasobanuye neza abarushye abaribo nabaremerewe.hano bamwe barimo bavuga ngo muri canada mukora ubuzi bwinshi mukaruha.charles wibukeko harimpinja abana bato nabakuze ubwo ibyo nshatse kuvuga wabyumvise.imana iguhe umugisha.
Turabasuhuza Chritine, mukomere. Yee, n’ibyo koko mperuka nandika iyi miringo iri hano hejuru n’uko ndanyonyomba ! Erega nkuko wabivuze ino hali byinshi bidutwarira umwanya ndetse binatuyobya mu nzira zo gukurikira Umukiza wacu. Ntarondogoye, uti Abarushye n’abaremerewe ni bande abo? Yaba ari abo muli Canada, bakora utuzi twinshi! Uvuze ko dukora cyane, abo muli USA baguseka, kuko bazi ko ino tudamaraye !!! Abarushye/abaremerewe rero ni abantu bose aho bava bakagera. Mu Itangiriro 3:17, Imana ibwira Adamu iti: ‘ Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urwa ibibuvamo (imirima yari imaze kuvumwa) ugobye kubivunikira. Nguko uko ICYAHA twacyakiriye, nguwo UMUZIGO twikoreye.
Inkuru nziza iduhumuriza n’uko Yesu atubwira muli Matayo 11:28 ati :’Mwese abarushye n’abaremerewe, ni muze munsange ndabaruhura’; kandi ati, ni muze musogongere ku mazi y’ubugingo ntagira ubuntu… Yohana 4:13
Mureke rero twiyambure ibituremereye byose n’uko tubiture Yesu.
Charles Kimenyi
wakoze Kimenyi we Imana iguhe umugisha erega nubundi mujye mugerageza muboneke.turabizi ko imirimo yanga ikiyongera ariko nanone tujye twibuka ko hari benshi bategereje icyo tubamarira mubyagakiza.kandi mboneyeho no kugusaba kugirango uzadufashe udushakire indirimbo za choir Hoziana uzishyire kuri Radio muyoboye.imana ibagirire neza.
@ Charles: Abwirwa benshi akumva beneyo! HAHAHA
Janvier iyo serveur yawe ntabwo yaturusha indirimbo za Hoziana ?
Christine, ubwo izo ndirimbo tugomba kuzishakisha !
Ngaho mukomeze kugira ibihe byiza,
Ubifuriza amahoro y’Imana
Charles
Hhaha @Charles: Nagirango babanze bakumanike! Hoziana Mfite ALbum 1 – 9 zose. Ubwo Christine, Charles ube umuhaye ikigongwe ahubwo umbaze.
Umunsi mwiza mwese.
ok janvi Imana iguhe umugisha niba ntasomye nabi wagirango watwemereye za ndirimbo twari twasabye Kimenyi.gerageza rero urebe uburyo uzimwoherereza azidushirire kuri radio ururembo.kuko mbona iziriho zidahinduka kandi rero buriya namwe murabizi ko indyo imwe……….ok.Imana ibahe umugisha.