Iyandikishe || Injira

Agatabo k’umugenzi ni bimwe mu bitabo byasomwe cyane ku isi kandi kigashyirwa mu ndimi nyinshi. Ubwa mbere ngisoma hari mu mwaka w’2003 ariko nari narumvise inkuru zacyo mbere. Benshi bazi amagambo nka “bwihebe”, “nyamugiryanino”, mubwirizabutumwa”, “mwikirishamategeko”, n’andi. Mu by’ukuri ayo mazina yose akubiye muri icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu mwaka w’1678 kikaba kimaze gushyirwa mu ndimi zirenga 200!

Mu cyumweru gishize rero nahisemo gutangira gushyira icyo gitabo mu Kinyarwanda muri format electronique ku buryo abatakizi bashobora kugisoma kuri Internet cyangwa se bakaba banagishyira kuri computer zabo (Ibi bizashoboka kucyandika birangiye kuko ngenda nandika igice ku gice). Muri urwo rwego rero, natangiye indi blog hano kuri ishimwe.com igenewe aho gatabo. Ubaye ufite ibitekerezo cyangwa se ibindi byifuzo kuri ako gatabo n’imyandikire yako cyangwa se ukaba wifuza gufasha mu kugashyira mu kinyarwanda muri format electronique wabimenyesha unyandikiye kuri profile yanjye.

INJIRA MURI BLOG Y’AGATABO K’UMUGENZI

VN:F [1.9.13_1145]
Rating: 1.0/10 (1 vote cast)
VN:R_U [1.9.13_1145]
Rating: 0 (from 0 votes)
Agatabo k'umugenzi kuri ishimwe.com, 1.0 out of 10 based on 1 rating
Categories: Amakuru

2 Responses so far.

  1. DEO says:

    amakuru yanyu? ako gatabo umuntu yakabariza he koko ko ngakeneye cyane?

    VA:F [1.9.13_1145]
    Rating: 0.0/5 (0 votes cast)
    VA:F [1.9.13_1145]
    Rating: 0 (from 0 votes)
    • Avatar of Janvier M Janvier M says:

      Biragoye kuko ako nakoresheje nandika ni aka mwenedata umwe. Cyakora wenda wagerageza kuri societé Biblique i Kigali.

      VN:F [1.9.13_1145]
      Rating: 0.0/5 (0 votes cast)
      VN:F [1.9.13_1145]
      Rating: 0 (from 0 votes)

  • RSS
  • Delicious
  • Digg
  • Facebook
  • Twitter
  • Linkedin
  • Youtube

Inyandiko zikunzwe

Tuganire ku itegekonshinga ry’igihugu cyacu

Tuganire ku itegekon

Banyarubuga mwese, nongeye kubasuhuza. Hari ...

Mu bwami bw’Imana nta ba sanspapiers

Mu bwami bw'Imana nt

Aba sanspapiers ni abantu tugenekereje ...

Podcast ya ishimwe.com

Podcast ya ishimwe.c

Podcast ni uburyo bwo kubagezaho ...