Aba sanspapiers ni abantu tugenekereje mu kinyarwanda twakwita abatagira ibyangombwa. Aba bakunze kuba ari abanyamahanga mu gihugu runaka binjiye nk’impunzi cyangwa se nk’abasuhuke cyangwa se bagiye gushaka imibereho, ariko badakurikije ibisabwa n’amategeko. Aba bantu usanga amategeko atabarengera ahanini cyangwa se atabarengera nk’abandi benegihugu. Aba nibo n’ubundi bitwa “abaclandestins” hamwe na hamwe.
Aba baclandestins babaho kuko ibihugu uko biri kose nta buryo bwuzuye ijana ku ijana bifite byo kumenya uwinjiye wese n’uwasohotse wese nta mbebya. Yewe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ntizishobora gukurikirana buri muntu wese winjiye! Ariko mu bwami bw’Imana siko bimeze.
Ushobora kuba warumvise imvugo igira iti “inzira zose zigera i Roma”. Ikibabaje ni uko hariho n’abantiu bizera Imana bagashaka kuzana iyo mivugire yo kuvuga ngo “inzira zose zigera ku Mana”. Ni agahinda, kuko ijambo ry’Imana ritubwira ko ubwo yesu yaganiraga n’abigishwa be igihe kimwe, Toma yaramubajije ati “Mwami ko tutazi aho ujya, inzira twayimenya dute”? Yesu aramusubiza ari ” Ni je nzira n’ukuri n’ubugingo. Ntawe ujya kwa Data ntamujyanye“. (Yohana 14:6) Aya ntabwo ari amagambo Janvier nanditse, ahubwo ni ijambo ry’Imana ribivuga. Nemeza ko iyo haza kubaho inzira nyinshi, Yesu yashoboraga kubabwira ati “nimugende mukore ibyo mushaka byose muzagera kwa Data“. Ariko siko yabivuze. Mu yandi magambo yabakuriye inzira ku murima arababwira ati “Kwa Data nta baclandestins bahaba. Utanyuzeho ngo afate Visa ntibazamwakira”! Reka turebe urugero rworoshye.
Muri Yohani 3 tubwirwa ibya Nikodemu. Yari umunyamategeko w’umufarisayo, akaba umutware mu bayuda. Kubera wenda ko yari yarasomye Torah(Bibiliya ya Kiyahudi) cyane, wenda yumvaga ko azi Imana bihagije. Ariko Yesu aramubwira ati “Ni ukuri ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana. ” Mbese, visa yo kwinjira mu bwami bw’Imana ni ukuvuka bwa kabiri nta kindi. Namaze igihe kinini ndwana no gusobanukirwa icyo ijambo “kuvuka ubwa kabiri” rivuga. Nabiterwaga n’uko nabonaga amadini menshi, nkumva inyigisho nyinshi zinyuranye kandi nkabona bose bakoresha Bibiliya mu kungezaho izo nkuru, n’ubwo zabaga zitandukanye mu buryo bugaragara. Aho niho ubwami bw’Imana butandukaniye n’amadini. Ubwami bw’Imana buhera mu mutima w’umuntu, iyo umaze kwemera Yesu nk’Umwami wawe. NTABWO KUVUKA UBWA KABIRI ARI UGUHINDURA IDINI CYNGWA KUGANA IRINDI NI DINI. NI UGUHINDURA IMIBEREHO, UGATANGIRA GUKURIKIZA IYO MU BWAMI BW’IMANA.
Ibi ni ibintu naho byaba wiherereye ubwawe, bigaragara mu mucyo, kuko mu bwami bw’Imana nta baclandestins barimo. Iyo umaze kubona ibya ngombwa byo kurijyamo, naho byagenda gute ugaragarira bose cyane cyane ingeso nziza z’urukundo atari imihango itegetswe n’idini.
Mu kurangiza ndashimangira ko iby’Imana bibera mu mucyo. Nta kwihisha no guhishira. Abanyamadini benshi usanga bagenda bapfundikiranya ibintu, bimwe bakabisobanura uko bashatse bitewe n’inyungu runaka. Ukuri ni Yesu. Ubugingo ni Yesu n’inzira ni Yesu. Nabyemera ntabyemera ntibihindura ukuri. Nabishobora cyangwa byananira ntibihinduka, kuko mu bwami bw’Imana nta batagira ibya ngombwa babaho. Nta baclandestins! Wowe se waba ufite ibya ngombwa cyangwa ibyo wahoranye byaratakaye?!!







MWARI MUZI KO UMUNTU AFITE UMUSABA YAHAWE ATEGEREZWA KUZASHIKANA IMBERE YA YA YESU????.muti uwo musaraba nuwuhe?.Cyagihe wakizwaga cg nakizwaga nibwo twahawe umusaraba dutegerezwa kuzashikana imbere yuwaducunguye.kandi rero bene data imisaraba twahawe iratandukanye,bamwe bahawe umusaraba wo kubura urubyaro ari nayo mpamvu weho warubuze ntutirimuke ngo ujye gushakiriza abana mubandi bagabo cg ngo ujye mubandi bagore ukaramuka utirimutse yewe wa musaraba uzaba ukunaniye pe.kandi wibuke ko cya gihe yesu yari yikoreye uwawe yarihanganye mpaka awugeza i gorogota ari naho twaboneye intsinzi yo kwihangana.Abandi nabo urubyaro bararubonye ariko nabo barimo bataka ko rwabananiye arinayo mpamvu navuga nti uwo musabara ntimuwushire hasi .ijambo ryimana ritubwirako atacyatugerageje kitaricyo umuntu yoshobora kwihanganira(1korinto10:13)Abandi nabo abagore babananiye usanga umugore atagiha icyubahiro umugabo we cyane cyane muri bya bihugu byateye imbere njya numva ngo hari uburinganire kumugore numugabo mube maso mwibuke ijambo yesu yatubwiye twe abagore ko umugabo arumutwe wurugonone ngo mwageze aho muringanira nonese ni yesu yagarutse kubaringaniza???????????ahaaaaaaa sha ntimujyane na nyabahururu nka gasache kari hejuru yamazi ahamazi agiye kajyana nayo.twe twakijijwe tuyoborwa na yesu ntidukurikira ibije byose.bagabo mube maso musengere abagore banyu uwo musaraba uraremeye ariko yesu yaduhaye imbaraga zo kuzawushikana imbere ya data cya gihe i gorogota kumusaraba.Bagore namwe umusaraba wabananiye pe ubu abagabo benshi bataye umutwe kubera kubananiza kwanyu shahu imana yabakuye kucyavu ibajyana mubihugu byamata nubuki maze irangije ibicarikana nibikomangoma mubihugu bya bazungu mugezeyo mutangiye kujujubya abagabo banyu.murebe neza umusaraba mutaba mwaramaze kuwurambika hasi kera imana yabahaye umugisha ibaha abagabo bakijijwe ariko kugeza kuriyi saha abakibona agaciro kumugabo ni bake. bibiriya itubwira ko umugabo ari UMUTWARE ubuse mutubashe abo batware yesu yabahaye muzubaha bande?Ariko rero buriya abantu bameze nkamwe ntakintu mutagishaka kubaha abatware banyu sha nta kintu muzavuga imbere ya yesu mpari.sha narakubiswe numutware wanjye anyambika ubusa,yesu yakwinjiza wa mugisha wa bana ngo nabakuye mu ba pasteur hagezigihe nkajya ndara hanze indaya yazanye zikararana nawe mugitanda cyanjye uretseko uwakiryamagaho wese yagisangagaho agakiza ka yesu yasohokaga akijijwe nahuye na byinshi ariko umusaraba nahawe ntabwo nigeze nywurambika hasi.imana dusenga nimana iseruka mubikomeye yaramfashije umusaraba ndawukomeza.harijoro 1 nabonye mubuzima nanyuzemo ntazibagirwa iryo joro nibwo nabonye ko uhamagaye jesus yitaba umutware yaraje ansohora arimo ankubita ndi kunda(mumasaha make nari negrreje kubyara)iryo joro nakubiswe inkoni mwabantu mwe???????muzi ukuntu ibise biryana???????nakubiswe inkoni nabera ntari bwakubitwe ibise nabyo reka reka biba double niba byatewe ninkoni se sha iryo joro nagize ibise biteye ubwoba kandi ubwo narindi mwishyamba aho nahungiye za nkoni nambaye ubusa.sha ni mureke ijoro ribara uwariraye pe kandi utaranirwa agaramye agira ngo ijoro riri hafi.nshima yesu ko yambaye bugufi hagezigihe imbwa ziba zanyumvise nibazako zahumuriwe numwana ugiye kuvuka za mbwa zaranzungurutse nanjye mpamagara yesu.kubera ko ubwo nirukangaga mpunga inkoni nikubise murwobo mvunika ukuguru kugenda ntibyabaye bigikunda muri iryo shyamba.ndibuka ko nasenze mvuga nti yesu daniel yarakubonye nti kandi nikigihe hariho benshi bagiye babona ibikomeye ukora nti rero najye iyi saha nijye ngezweho.ibyanjye nibirebire ariko muri make ndashima imana ko icyogihe yandinze nkabyara umwana ukomeye .narihanganye umusaraba ndawukomeza ntabwo nigeze nywushyira hasi ngo nduhuke gato.imyaka 10 yararangiye mpetse uwo musaraba.ubu imyaka 2irangiye umutware wanjye yakiye agakiza.rero mugenzi niba uziko umusaraba wawe wawushyize hasi haguruka wongere wikorere kuko imana yishyurira igihe cyayo isaha yayo igeze urishyurwa.hari indirimbo ivuga ngo tuwuheke twongere tuwuheke kuko na yesu yawurwanye inshuro eshatu.imana ibagirire neza yari mwene so christine
Imana iguhezagire kdi komera wihagane kugeza ku wa munsi ,hari ikamba tuzabikwa ,hanyuma yibyo byose . kdi uzakomeze kunjya udusubizamo imbaranga n’ibyiringiro.ndukeneye ubuhamya kubwo.Amen
Imana ishimwe ku bwa runo rubuga. Sinari mpaherutse sinari nzi ko runakibaho!
Umuvandimwe wanyu Frank
Merci Christine ku buhamya bwawe! Wow… ubuhamya bwawe burabyibushye nk’uko abantu bavuga!
birashyushe ,birashyushye, birashyushe murihe ko mutaboneka bene data?mwijuru ntaba sanspapiers bazinjira none murihe ngo dukatishe bikigendeka?ba Nkurikiyumukiza, Frank, Nduwamungu, Aimable, Gatsinzi, nZIZA, TUZETURABE ,ba Habimana, ba Mugisha……….murihe ko mutaboneka?niba se mwe mwararangije gukatisha ngaho rero muhaguruke dukangurire abandi ibyamaraso ya Yesu kuko nibenshi cyane bakiboshwe mungoyi zumwanzi.kandi rero mwibuke ko twe twamaze gukatisha dutegerezwa gushaka iminyago tuzereka umwami Yesu.ababoshwe ni benshi Mugisha we ati biteye isoni kubona abasore ninkumi urukundo barimo barushakira mubusambanyi birababaje.ngaho rero muhaguruke dushake urwo rubyiruko rwacu rukibohewe mubusambanyi abandi barimo gukatisha amatike.mfite ikibazo nshaka ko twigaho abo bene data tuzababohoza dute?muhaguruke rero murumva ko twe twamaze kubohorwa namaraso ya Yesu tugifite urugamba runini rwo gushaka abazimiye.murakoze ntegereje igisubizo kuri mwe mwese dusangiye uru rugendo Imana ibagirire neza.
@ Christine: Imana ikumpere umugisha. Jye mubo uzashakisha sindimo, uko ndahari!
christ Imana nyiramahoro iguhe umugisha ikamba ryo kwihangana urarifite pe!nanjye rero unshubijemo intege ubu njya nivovotera imana kubw’ibimbaho ariko menye ko nta kiba Imana htakizi iyaba nakubonaga amaso ku maso tukaganira
Sylvia, Yesu agukomeze. Kubonana ko tuzabonana mbona ino si yacu ari nto cyane! Mu rugendo harimo byinshi birushya kandi bigoye, ariko Imana ituba hafi naho ubundi twashiraho tutanaraye!
Kwitotombera Imana ntacyo bimara kuko ni Imana itunganye muri byose. Donc, aho kwivovota, ni ukwirebaho tugashaka ikitagenda muri twe ubwacu/cyangwa se muri entourage (environment yacu). Imana ni parfait/perfect!
Komera cyane
ni mwumve rero mwa bantu b’Imana mwe mumenye ko agakiza ari Impano y’imana gukizwa si ukureka ibyaha ahubwo ni ukwemera ko uri umunyabyaha 100/100 ukanizera ko wagizwe intungane 100/100 Imbere y’Imana ku bw’igikorwa Yesu Kristo yakorereye ku musaraba cyo gucungura Inyoko muntu.
Yari Intungane Cassien
Itorero ry’abera mu Rwanda.
WARI UZI KO WAKIJIJWE?
Nshuti muvandimwe ukwiriye kumenya ko wakijijwe kandi ko wagizwe umukiranutsi Imbere y’Imana mu buryo budasubirwaho.Abaheburayo10:10-17; 2Abakorinto 5:19-21
Kuba waragizwe umukiranutsi Imbere y’Imana ntibyavuye kuri wowe ubwawe cyangwa ngo biterwe n’ibikorwa byawe, Ahubwo byavuye mu rukundo rw’Imana yagukunze njye nawe ikadutangira igitambo cy’amaraso y’Umwana wayo Yesu Kristo. Uwo yapfuye azira ibyaha byacu byose ni ukuvuga ( ibyo twakoze+ ibyo dukora +Ibyo tuzakora)=( Kamere muntu ) KAMERE NICYO CYAHA naho IBIKORWA DUKORA ni IMBUTO ZA KAMERE cyangwa IMIRIMO YA KAMERE Soma Abagaratiya 5:19-21
Bityo rero igihano Twari dukwiriye Yesu Kristo niwe wagihanwe. ni ukuvuga ko twari abo gucirwaho iteka ariko Yesu Kristo ajya mu mwanya wacu.soma Yesaya 53:5-8; yohana 3:14-18 na yohana 5:24
MBESE UBWO BIMEZE BITYO ABANTU BOSE BAZAJYA MU IJURU?
OYA , Abantu bose yesu yarabapfiriye ndetse bose barakijijwe ariko ubyizera niwe nyirabyo. kuko Imana ntitwaza igitugu ugomba KWIZERA KO YESU YAGUPFIRIYE RIMWE RIZIMA BIKABA BIHAGIJE ITEKA. abaheburayo 10:10; Kandi nutizera ibyo uraba uciriweho iteka. soma yohana 3:18; na yohana 6:40 ;yohana 6:28-29 ;yohana 5:24.
Niyo Mpamvu Yesu yabwiye nikodemu ati: Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntashobora kwinjira mu bwami bw’Imana.Yohana 3:3
MBESE KUBYARWA UBWA KABIRI NI IKI?
Kuvuka ubwa kabiri ntabwo ari ukubatizwa mu mazi menshi yemwe sino kubatizwa ku gahanga nta n’ubwo ari undi muhango umuntu akorerwa n’undi muntu cyangwa se ngo abe yabyikorera ku bushake bwe cyangwa ku mbaraga ze. Si uguhindura Imyitwarire ,Ahubwo ni igikorwa gikorwa n’Umwuka Wera mu muntu.Ibyo biba Igihe umuntu amaze gusobanukirwa ko ari umunyabyaha waciriweho iteka ku bwa kamere ye yavukanye, akanasobanukirwa uburyo Yesu Kristo yamubereye incungu y’Ibyaha rimwe gusa ngo bibe bihagije. Maze agahabwa n’Umwuka Wera Kubyizera, Akaba abaye Umwana w’Imana kuva Uwo munsi Yizereye kugeza Iteka ryose.Yohana 1:12-13; 1yohana 5:8-13
BIGENDA BITE IYO UWIZEYE AKOZE ICYAHA?
Iyo Uwizeye yakoze icyaha kiba cyaturutse kuri kamere ye yavukanye ari ryo Vuko rye rya mbere ntabwo kiba cyaturutse ku mwuka wera umubamo ariryo vuko rye rya Kabiri soma Abaroma 7:14-22 niyo mpamvu Uwizeye akomeza kuba ari umwana w’Imana n’Igihe yacumuye.
Bibiriya iravuga ngo abana b’Imana si Abo gukora ibyaha ariko hagize ukora icyaha dufite Umurengezi kuri Data wa twese ariwe YESU KRISTO ukiranuka. Uwo ni nawe mpongano y’ibyaha byacu ndetse w’iby’abari mu isi bose.Niyo mpamvu Imana yo Itwita abere kubera amaraso ya Yesu Kristo yatwejeje. Gusaba Imbabazi Imana wacumuye ni nk’uko umwana asaba Imbazi umubyeyi we ariko si byo bituma tuba abana b’Imana.
Umaze kwizera Yesu Kristo n’ubwo yapfira mu gikorwa Kibi, Ubugingo bwe bwajya mu ijuru ku bwa Yesu wamwishingiye naho umubiri we Ukarimbukana na Kamere y’Ibyaha.soma 1yohana 2:1-3; 1Abakorinto5:1-5; Zaburi 89:31-35 ;1abakorinto3:10-15; Abaheburayo12:5-8.
MBESE UBWO BIMEZE BITYO TUGUMYE TWIKORERE IBYAHA UKO TWISHAKIYE?
Reka da ibyo Ntibikabeho rwose niba wumva ugifite inyota yo gukora ibyaha kurusha uko washimisha Imana ubwo uba Utarizera Yesu Kristo
Kandi niba wumva ufite ubwoba bwo kurimbuka bitewe n’ibyo ukora ubwo nanone umenye ko utarizera Yesu Kristo.soma Abaroma 6:1-18
Twebwe abamaze kwizera Yesu Ntituzarimbuka Kuko Turi abera ,Turi abaziranenge Kandi turi Abatagawa Imbere y’Imana soma Abakolosayi 1:21-22 Ntabwo dukorera ibyiza kugirango tubone Ijuru kuko ijuru twariherewe ubuntu kubwo Kwizera soma Abefeso 2:1-8
Kandi ntabwo twirinda ibibi kuko dufite ubwoba bwo kurimbuka ahubwo twirinda ibibi kuko twamaze kumenya ko turi abana b’Imana bidasubirwaho kandi kubw’urukundo dusigaye dukunda Data wo mu ijuru turushaho Kumunezeza mu buzima bwacu bwose.soma
2Abakorinto 4:16-18;2Abakorinto5:1-10
NIBA UMUNTU AMAZE KWIZERA AKORE IKI?
Menya ko niba umaze kwizera atari wowe ukiriho ahubwo ni Kristo uriho muri wowe, soma abagaratiya 2:20
bityo rero Umwuka wera niwe uzakuyobora mubyo ukora ugomba kumvira Imana mu ijambo ryayo kandi umenye ko ibyo wibwiraga ukiri mu idini bihabanye n’ibyo Umwuka w’Imana akumenyesheje, bityo uve mu idini wabagamo Ube Uwera wa Kristo kandi ntiwifatanye n’abatizera mudahwanye, ahubwo umenye ko nta Dini na rimwe ririmo agakiza kuko nta rindi ZINA munsi y’ijuru ryahawe abantu ngo barikirizwemo usibye izina rya Yesu Kristo soma Ibyakozwe n’intumwa 4:11-12 Niba wumva ugikunze Idini, ukijya mu Idini gukora ibyo wajyaga wibeshya ngo urakorera Imana Umenye ko utarizera Yesu Kristo. soma Matayo 23:13-15; Ibyakozwe n’intumwa 17:24 ;Abaroma 4:1-5 Matayo 20:28
Ukeneye ibindi bisobanuro wabariza kuri Adresse zikurikira:
amasengesho125@yahoo.fr
telefoni: 0788850107 GABIRO Merane KIGALI
0788257780 MAMA Jane KIGALI
0784872362 NYANDWI MUGISHA Cassien HUYE-NYAMAGABE
0724872362