Nkunze kumva abantu hirya no hino bitotomba ndetse bamwe bakiha no kuvuga ibyo bishakiye ku ijambo ry’Imana. Ariko ikintangaza ni uko abavuga ibintu nk’ibyo usanga nta n’ubumenyi ku byo bavuga baba bafite. Sinshaka kwiyita umuhanga -byumvikane neza- ariko biratangaje.
Nk’urugero rworoshye ni ukuntu abantu bakunze kuvuga ngo “Bibiliya ni igitabo nk’ibindi” ndetse ngo cyansitswe n’abantu. N’ubwo iyo mvugo ariyo bitewe n’uko ubirebye. Nibyo koko Bibiliya yandikirwa mu macapiro nk’ibindi bitabo, ikoresha impapuro nk’izibindi bitabo, ariko mu by’ukuri igitabo nyacyo ni ibigikubiyemo n’icyo bigeza ku bagisoma. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Times cyo mu bwongereza, Bibiliya igurisha byibura amakopi arenga miliyoni 100 buri mwaka ugereranije n’ibindi bitabo n’ubwo bwose yo itajya ishyirwa kuri list y’ibitabo byagurishijwe cyane (best selling) kubera ari igitabo cy’amahame y’imyizerere. Ibi byagombye kudutangaza cyane cyane ko turi mu bihe abantu Imana bayishyize ku ruhande.
Nko muri Leta zumwe ubumwe z’America zonyine, umwaka wa 2006 Umuryango wa Bibiliya wa Gedeons watanze bibiliya zirenga Miliyoni 56. No mu gihugu nk’ubushinwa kitrizera Imana ku mugaragaro, Bibiliya ni kimwe mu bigurishwa cyane. (http://www.time.com/time/world/article/0,8599,1695279,00.html )
Ibi bivuga iki?
Bivuga ko n’ubwo Bibiliya yanditse ku mpapuro zisanzwe, ifite ibiyirimo bikomeye cyangwa biryoshye bitaboneka mu bindi bitabo byba byarabayeho byose. Igitangaje kurusha ibindi ariko, ni uko icyo gitabo uko kirushaho kurwanywa bisa nk’aho ariho kirusha kugira imbaraga.
Ni uko rero niba utunze Bibiliya ni igihe cyo gutangira kuyisoma cyangwa se kuyegura ngo nawe wicukurire ubutunzi buyirimo. Mfite umwarimu nkunda wanyigishije mu mashuri yisumbuye wakundaga kumbwira ati “Bibiliya ni nk’inyanja. Icyo usomye uyu munsi ushobora kongera kugisoma ejo kandi kikaza gifite ubundi buryohe“. Ibyo byaba bisobanura impamvu ikunzwe muri 2009 nk’uko yari ikunzwe mu mwaka wa 300!







Iyi nyandiko ndayikunze cyane koku idukangurira kumenya neza uko tugomba gufata bibiliya (ibyanditswe byera Imana yahumetse ngo bituyobore ).Ese KO MFITE BIBLE yo mu kinyarwanda ariko nkaba nifuza n’iyicongereza mwamfasha kuyibona nkajya nyisoma ko rimwe narimwe usanga iyo umntu akoresha indimi zirenze rumwe bimufasha kumva neza ibyabnditswe (kandi numva nkanavuga icyongereza).
Murakoze IMANA Ibafashe.